Inkuru irambuye y’urukundo rwa Olivier na Yvette.

Inkuru irambuye 1


OLIVIER AMENYANA NA YVETTE.
Icyo gihe Munyenshongore Olivier yakoraga mu isoko rya Nyabugogo acuruza imyenda igezweho cyane cyane iy’abakobwa, Mushimiyimana Yvette yari umwe mu bakiriya ba Olivier, yazaga rimwe na rimwe kumuteza imbere. Yvette yageraga aho Olivier yakoreraga byibuze rimwe mu mezi abiri,
ibi byatumye bamenyana bisanzwe, bigenda byiyongera buhoro buhoro, bigera aho Yvette azajya aza guhaha akicara akanya gato bakaganira. Bituma bamenyerana kurushaho, noneho bigera naho Yvette azajya aza gusura Olivier mu isoko ataje guhaha. Ibyo byarakomeje bibaha umwanya uhagije wo kuganira kubyerekeye kuri buri umwe no kumenyana birushijeho. Batangiye no kujya basurana bakanasohokana umunsi umwe bagasura inshuti za Olivier undi munsi bagasura iza Yvette byose bakabikora bari kumwe. Barahoranaga, inshuro nyinshi iyo wabonaga umwe wabaga wizeye ko nundi ugiye guhita umubona. Abantu bamwe bibwiraga ko bakundana, ariko bo hagati yabo byari ubushuti busanzwe.

Inkuru irambuye 6


Nyuma y’igihe babanye gutyo, nabo ubwabo babonye ko bimaze gufata indi ntera, babonako uburyo babanyemo bumaze kugera ku rundi rwego ko basigaye ari inshuti mu buryo budasanzwe, barahoranaga bakaganira byose, bakabitsanya amabanga kandi bagahuza muri byinshi. Nuko bicara ahantu babiganiraho, bajya umugambi wo kubyita izina niko gufata icyemezo cy’uko bagiye kuba abakunzi.
OLIVIER NA YVETTE NK’ABAKUNZI
Babaye abakunzi ntibyatungurana kuko n’ubundi abababonaga babafataga nk’abakunzi.

Inkuru irambuye
Urukundo rwabo rwabaye urw’ikitegererezo, abantu benshi bavuga ko baberanye; Urukundo rwabo rwarakomeje kuburyo bamaze imyaka itanu bakundana aho hari mu mwaka wa 2011, batumiye abantu bakora umunsi mukuru wo kwishimira urukundo rwabo intambwe rumaze kugeraho. Inshuti zabo zari zateranye ku bwinshi zibaha impano nyinshi kandi zibifuriza gukomeza urukundo rwabo no kuruteza imbere rukagera ku kindi cyiciro. Muri ibyo birori mu ijambo abo bakunzi bagejeje kubari bateraniye aho, biyemeje gukomereza aho bageze kandi babasezeranya ko bagiye gutera intambwe bagashinga urugo mu gihe kitarambiranye. Olivier ubwe yatangaje ko kubaho wenyine bitakimuhesha agaciro n’icyubahiro, ko agiye gushyiramo akabaraga akambikana impeta n’uwo yihebeye ariwe Yvette. Nyuma y’uwo munsi urukundo rwabo rwafashe undi muvuduko ruriyongera ku buryo bugaragara.
UKO URUKUNDO RWABO RWARANGIYE.
Nyuma y’imyaka ibiri bakoresheje ibirori, nukuvuga nyuma y’imyaka irindwi bakundana, Olivier yari agishaka ubushobozi bwo gukora ubukwe n’umukunzi we, ariko hagati aho urukundo rwabo rukigurumana ibishashi, ariko inshuti zabo zimwe na zimwe zo zari zitangiye kubona byararambiranye kuko zahoraga zitegereje amabaruwa y’ubutumire (invitations), ariko amaso yaraheze mu kirere.

Inkuru irambuye 2
Urukundo rwabo rwari rugikomeje nta kibazo na kimwe kirurangwamo. Umunsi umwe Yvette yari yasuye Olivier ariko afite na gahunda yo kunyura ahandi hantu, Olivier amwemerera ko ari bumuherekeze bakahanyurana. Noneho Yvette ageze igihe cyo gutaha, Olivier amuherekeje, ahura n’abakobwa batatu aribo Queen, Nadia na Claudine, babiri muri bo; Queen na Claudine, Yvette yari asanzwe abazi nabo bamuzi kuko bari abaturanyi ba Olivier. Abo bakobwa babwiye Olivier ko baje kumusura bihita biba ngombwa ko Olivier asubirana nabo mu rugo ahita asezera Yvette amugeza aho. Yvette yaratashye ariko agenda ababaye cyane kuko we yabifashe nk’aho olivier yamusuzuguje.
Olivier we siko yabibonaga, we yumvaga ko agiye kwakira abashyitsi kuko burya umushyitsi ni umwami, kandi Yvette we bari bamenyeranye yari nk’umusangwa. Yvette yarabyirengagije ariko abibika k’umutima yishyiramo ko Olivier ari busabe imbabazi, Olivier nta mbabazi yasabye kuko atigeze anamenya ko ikosa ryabaye. Bukeye bwaho ari kumugoroba Olivier na Yvette bari bafatanye akaboko bari gutembera, Yvette yambyirengagije, urugwiro ari rwose bagenda baseka, batambikaga mu muhanda w’amabuye uva kuri Maison des Jeunes kimisagara ugatunguka mu Biryogo aho bita kwa Mutwe.
Ikosa rya Yvette
Ubwo nibwo telefone ya Olivier yasonaga, Olivier aritaba aganira n’umuntu baseka sinzi icyo bavugaga ariko nk’uko Olivier abitangaza avuga ko ibyo baganiraga ari ibintu by’ubugoryi bisanzwe.

Inkuru irambuye 3


Olivier amaze gukupa Yvette yafashe telefone ya Olivier aritonda arahagarara, areba nomero imaze guhamaga, ubwo Olivier nawe akomeza imbere agenda buhoro buhoro, Yvette asanga nomero ni iya Claudine, ubwo umujinya uramwica, yibaza ibyo Olivier na Claudine basekaga, arafuha arafureka, bikubitiraho ibyabaye ejo hashize y’uwo mmunsi, ntano kwirirwa abaza, ntano kureba ko bari mu muhanda, yafashe telephone ayikubita yihanukiriye mu mugongo wa Olivier, atitaye ku gaciro kayo, atitaye no kukintu icyaricyo cyose, arivumbura aragenda.

Inkuru irambuye 7
Mbega ishyano!! Olivier asigara aho yumiwe, abantu barashungera, atora udushwange twa telefone, arangije arataha.
Yvette yasabye imbabazi
Hashize iminsi itatu Olivier atamuvugisha, Yvette yatumije inshuti zose za Olivier na Olivier ubwe ahari, asaba imbabazi avuga ko ibyo yakoze yahubutse ko yabitewe n’umujinya kandi ko atazabyongera.

Inkuru irambuye 5
Yvette yarapfukamye, ararira asaba imbabazi, ariko biba iby’ubusa kuko Olivier yanze kumubabarira, avuga ati: “Ubuse umuntu utangiye kunkubita tutarabana nitubana bizagenda gute?” Gusa nkuko abitangaza avuga ko nta kosa umugabo yaba yakoze rikwiye ko yakubitwa bigeze hariya akaba ariyo mpamvu rero adashobora kubabarira umukunzi we.

Inkuru irambuye 4
Kugeza na nubu yanze kumubabarira hashize amezi icumi. Olivier nanubu ntawundi mukunzi afite na Yvette nuko, inshuti zagereje kubunga byaranze.

Niba ukeneye amagambo meza y’urukundo hamwe n’inama zagufasha mu rukundo byose ukabibona kuri telephone yawe, ohereza UMUKUNZI YEGO kuri 2121.
Tunabamenyesha ko kwigana no gukopiya ibiri kuri uru rubuga byaba amafoto cyangwa amagambo, ukabikoresha mu nyungu zawe utabiherewe uburenganzira bwanditse na UMUKUNZI LTD bihanirwa n’amategeko.

Yanditswe na: Tuyishime, o1/12/2014 13:57