Inkuru itangaje cyane: Nyuma y’imyaka 7 batandukanye ubu basubiranye.

Ntibimenyerewe cyane mu Rwanda ko abantu batandukanye bagahana gatanya, bongera gusubirana. Umugabo witwa Nkundimana Justin utuye mu Karere ka Kicukiro yari amaze imyaka 7 yaratandukanye n’umugore we Niyirora Eugenie.
Inkuru itangaje cyane1
Gutandukana kwabo kwemejwe n’urukiko rubaha gatanya nyuma y’uko bo ubwabo babyisabiraga biturutse ku bwumvikane bucye bwarangwaga mu rugo rwabo nyuma y’imyaka 5 babana. Mu gutandukana kwabo bagiranye ibibazo n’amakimbirane bikomeye aho Eugenie yemezaga ko Justin amuca inyuma agapfusha n’umutungo wabo ubusa awujyana mu mahabara ye.
Inkuru itangaje cyane2
Justin nawe ntiyashiraga amakenga Eugenie yavugaga ko amuhoza ku nkeke kandi ntamwubahe akirirwa amutuka. Ikindi n’uko yanavugaga ko Eugenie yakoreshaka umutungo w’urugo nabi akawihera abantu bo mu muryango we.
Inkuru itangaje cyane3
Ibi byatumaga bahora barwana, ari nabyo byaje kuvamo gatanya.
Inkuru itangaje cyane4
Ubwo bambikanaga impenda kuri icyi cyumweru bombi bemeje ko ari amahirwe ya kabiri babonye yo kugira ngo buri wese agaragarize mugenzi we urukundo rw’ukuri. Ubwo Umukunzi.com yatahaga ubukwe bwabo, yababajije impamvu barindiriye imyaka 7 yose kugira ngo bongere basubirane.
Inkuru itangaje cyane5
Batubwiye ko mu byukuri urukundo rwabo rwari rwarashize kubera ibibazo bagiranye ariko ko nyuma yo gufata umwanya bakabitekerezaho basanze ibyo bakoze ari amafuti. Justin yabwiye Umukunzi.com ati:” Nkimara gutandukana na Eugenie kubwanjye numvise nduhutse kuko nari nsigaye mufata nk’umutwaro, ariko ubuzima bwo kwibana bwanyigishije byinshi bunyereka agaciro nyakuri Eugenie amfitiye. Nagerageje gushaka undi wamunyibagiza sinagira numwe mbona ngo mukunde nk’uko nkunda Eugenie, ashimishe umutima wanjye, kuko nasanze hari byinshi abarusha.
Inkuru itangaje cyane6
Eugenie mu marira y’ibyishimo yatangarije Umukunzi.com ati:”Nkimara kubona gatanya, nagiye mbona abagabo benshi bansaba ko twabana, rimwe na rimwe nanjye nabonaga bikwiye ariko uwo nemereraga kubitekerezaho wese sinatindaga kubona ko nibeshye kuko ntawahwana na Justin wanjye. Nahoraga mutekereza kandi nkumva ndamukumbuye, kuko nagezaho mbona ko gutandukana kwacu nabigizemo uruhare kubera kumva amabwire. Natinye kumusaba imbabazi kuko numvaga atazimpa nawe aranyihorera ninayo mpamvu gusubirana kwacu byatinze. Ariko nyuma twongeye kujya duhuzwa n’abana bacu bituma urukundo twakundanaga rugaruka kandi arambabarira”.
Inkuru itangaje cyane
Umukunzi.com yakomeje ibabaza niba badafite ubwoba ko gutandukana kwabo byakongera kubaho. Badusubije ko ubu bamaze gukura kandi bazi icyo bashaka ko mu buzima ntana kimwe gishobora kongera kubatandukanya uretse urupfu. Eugenie na Justin ubu bafitanye abana 3 umukuru afite imyaka 11.

Niba ukeneye amagambo meza y’urukundo hamwe n’inama zagufasha mu rukundo byose ukabibona kuri telephone yawe, ohereza UMUKUNZI YEGO kuri 2121.
Tunabamenyesha ko kwigana no gukopiya ibiri kuri uru rubuga byaba amafoto cyangwa amagambo, ukabikoresha mu nyungu zawe utabiherewe uburenganzira bwanditse na UMUKUNZI LTD bihanirwa n’amategeko.

Yanditswe na: JMV, 7/11/2014